Umugabo witwa Niyomugabo Jean Bosco wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gifumba, mu Mudugudu wa Rugarama, yasanzwe mu cyumba ari mu mugozi yamaze gupfa bigacyekwako yiyahuye.
Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije imvaho Nshya ko aya makuru y’uru rupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ahagana saa tatu za mugitondo.
Yagize ati: “Yego koko ayo makuru mwamenye ni yo, ahagana saa tatu za mugitondo twamenye amakuru yuko Niyomugabo yasanzwe mu cyumba amanitse mu mugozi turakeka ko yaba yiyahuye nubwo hagikorwa iperereza.”
Yongeyeho ko mu makuru y’ibanze yavuye mu baturanyi nta makimbirane bazi yari hagati ye n’uwo bashakanye ndetse iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane byinshi kuri uru rupfu.
SP Habiyaremye asaba abantu ko mu gihe hagaragaye imyitwarire itandukanye n’iyo umuntu asanganywe bakwiye kumenyesha inzego zitandukanye zikabakurikiranira hafi ndetse bagatangira amakuru ku gihe ajyanye n’ingo zibana mu makimbirane kugira ngo zijye ziganirizwa, zigirwe inama hakiri kare bitaragera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Comments
Post a Comment