Umuyobozi w'urugaga rw'abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangarije abahanzi ko vuba bidatinze Leta igiye kubaha amafaranga yo kubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi mu muziki nk'uko bamaze imyaka n'imyaniko babisaba.
Mu myaka yatambutse, abahanzi bo muri Uganda bagiye batakambira Leta yabo kubashoramo amafaranga bityo bakabasha gukora ibikorwa by'ubuhanzi biri ku rwego mpuzamahanga ndetse bakabasha no kwikenura.
Aba bahanzi bavugaga ko kuva haba icyorezo cya COVID-19, mu bahanzi ibintu byabaye bibi cyane kuko ubushobozi bwabo bwagabanutse ku buryo bugaragarira buri wese, bitewe nuko ibitaramo byahise bihagarara ndetse na Studio zimwe na zimwe zigafunga imiryango.
Bavugaga ko ubukene mu bahanzi bo muri Uganda bunuma, aho umuhanzi no kubona ibihumbi 50 Frw byo gufata amajwi y'indirimbo bigoranye ku rwego rwo hejuru, dore ko uretse no kubona ibyo bihumbi byo gukora indirimbo, no kubona ayo kugura ibirayi byabaga ari intambara.
Si ibyo gusa kuko abahanzi bakuru bavugaga ko biteye isoni n'ikimwaro kubona batabasha gufasha abahanzi bashya bakizamuka, mu gihe ubundi mu bindi bihugu usanga umuhanzi mukuru agira uruhare mu kuzamura barumuna babo.
Bagiraga bati" Usanga umuhanzi ukiri muto aza akansaba ko namufasha kuzamuka mu muziki we, akansaba ko namufasha gukora indirimbo byibuze n'imwe, ariko se mu by'ukuri nzayimukorera nange ubwange nabuze ayo nyikoresha?".
Aba bahanzi kandi bagaragazaga ko impamvu muzika yo mu bindi bihugu yateye imbere cyane (urugero nko muri Nigeria), ni uko Leta yaho yamenye agaciro k'umuziki ikawushoramo amafaranga menshi, bityo bikaba biteye isoni n'ikimwaro kubona muri Uganda Leta yaho iri kurebera ku rutugu muzika yabo, aho kubafasha kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga dore ko uri mu bikurura ba mukerarugendo.
Ivomo: Inyarwanda.com
Comments
Post a Comment