Skip to main content

Kigali: Batawe muri yombi bazira gukwirakwiza amavuta yangiriza uruhu



Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Nyarugenge, abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka ‘mukologo’ ubwo bari batwaye mu modoka amacupa y’ayo mavuta 924.


Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari utwaye imodoka irimo amavuta na mugenzi we w’imyaka 31, wari ushinzwe kuyakwirakwiza mu bakiliya. Bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya, ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.


Yagize ati “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko aba bagabo bombi bakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, hateguwe igikorwa cyo kubafata, nibwo imodoka bifashishaga mu gutunda ibi bicuruzwa yahagaritswe igeze mu murenge wa Kanyinya yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu kuyisaka abapolisi basanga atwaye amacupa 924 y’amoko atandukanye y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.”


Yakomeje avufa ko “Byaje kugaragara ko imbere mu modoka yatwaragamo ayo mavuta, yari yarahinduye munsi y’intebe z’aho abantu bicara ashyiramo imyobo arenzaho ibati n’itapi, ari naho yapakiraga amavuta mu rwego rwo kuyahisha.”


Yiyemereye ko yatangiye gukora ubucuruzi bwa magendu mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, akaba yambukaga umupaka buri munsi, agiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuzana magendu n’ibicuruzwa bitemewe cyane cyane amavuta yo kwisiga, akayagemurira abakiliya mu Mujyi wa Kigali, afatanyije n’uriya mugenzi we nawe wahise utabwa muri yombi.


Bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.


Hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda, bitewe n’uko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bikagira ingaruka ku buzima bw’uwayisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora no kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.


SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanga amakuru atuma bene aya mavuta afatwa atarakwirakwizwa, yihanangiriza bikomeye, abakomeje kwishora mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu no gucuruza amavuta yangiza uruhu ko batazatinda guhura n’ingaruka zabyo kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.


Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira, umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru ya IGIHE 

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...

Umuhanzi Chris Brown yashimiwe agaciro aha abahanzi bo muri Afurika

  Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr akoresha mu muziki, akaba umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika, yashimye uburyo Chris Brown aha agaciro abahanzi bo muri Afurika. Ayra Starr yatangaje ibi nyuma y’uko, Christopher Maurice Brown, umunyamerika w’icyamamare muri RnB, atangaje ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria azaba ari mu itsinda ry’abahanzi bazamufasha mu bitaramo bigamije kumenyekanisha alubumu ye nshya “11:11” aherutse gushyira hanze. Ibi bitaramo bizazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bizatangira ku ya 5 Kamena uyu mwaka, bikazahera I Detroit, muri leta ya Michigan, kuri Little Caesars Arena. Azafatanya kandi n’umuhanzikazi Muni Long nawe uri mu bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Made for Me”. Mu kiganiro, Ayra Starr wamamaye mu ndirimbo “Rush” aherutse kugirana na Kiss FM mu Bwongereza, yavuze ko yatunguwe no kumva azaba ari mu bahanzi bazashyigikira Chris Brown mu bitaramo byo kumurikira abakunzi be alu...

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...

Nyagatare: Guverineri yasobanuye iby'abana 760 bajyanywe kwa muganga igitaraganya banyweye amata

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata atari atetse yanywewe n’abana ku ishuri ariyo ntandaro yatumye abagera kuri 769 bajyanwa kwivuza, avuga ko kuri ubu bagera ku munani aribo bakiri kwa muganga mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo kuribwa munda, gucibwamo no kugira umuriro mwinshi. Ni ikibazo cyatumye abana 769 bajya kwivuza ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, ariko kugeza ubu abana umunani nibo bari mu bitaro mu gihe abandi bose bagiye bahabwa imiti bagataha. Guverineri Rubingisa yabwiye IGIHE ko iki kibazo kikigaragara inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ibitaro bahise baterana kugira ngo barebe ikibazo cyabaye bafata ibipimo by’ibanze babijyana kubipimisha muri laboratwari y’Igihugu. Ati “ Hafashwe ibipimo bitandukanye yaba ibifatwa ku bana n...

Ikipe ya Real Madrid igiye kugura umukinnyi ngenderwaho ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri Liverpool

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool kugira ngo imugure mu mpeshyi. Amasezerano ya Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira muri Kamena 2025 kandi Real Madrid n’imwe mu makipe menshi akomeye i burayi ari gukurikirana uyu mukinnyi w’umuhanga. Kugeza ubu nta biganiro biri gukorwa ku masezerano mashya hagati ya Trent n’uyu mukinnyi cyane ko iyi kipe itarabona undi mutoza uzasimbura Jurgen Klopp uzagenda muri Kamena. Muri Liverpool bari muri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu ikipe bishobora gutuma amakipe akomeye mu Burayi abona amahirwe yo gusinyisha Trent muri iyi mpeshyi. Alexander-Arnold akina imyanya myinshi mu makipe byongera agaciro ke. Liverpool ntabwo yigeze igaragaza ko ishaka kugurisha uyu mukinnyi mu mpeshyi, nubwo itaravugana ku masezerano mashya n’uyu mukinnyi umaze kuyikinira imikino irenga 300. Real Madrid iri mu makipe akomeye akomeje gukurikiranira hafi Trent ndetse ishobora kumubuza kongera amasezerano.