Karongi: Nyuma y'uko hatangajwe imibare y'abagore babyarira mu rugo ikomeje kuzamuka, Ubuyobozi bwagiriye ababyeyi inama y'icyo bakora kikabafasha
Nyuma y’uko imibare igaragaje ko umubare w’abagore bo muri Karongi babyarira mu rugo wongeye kwiyongera, ubuyobozi bw’aka karere bwasabye abagore bitegura kubyara kujya bagenda mbere inda ikabafata bari kwa muganga mu rwego rwo kwirinda ingaruka bashobora guterwa no kubyarira mu rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasabye ubufatanye mu gukangurira abagore gusubira ku muco wo kubyarira kwa muganga, bugaragaza ko umubare w’abagore batabyarira kwa muganga wongeye kuzamuka ukaba ugeze kuri 334.
Kubyarira kwa muganga no kuzamura umubare w’inshuro abagore batwite bipimisha zikagera ku munani zivuye kuri enye, ni zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara.
U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara ukagera kuri 126/100 000 bitarenze 2024 uvuye ku bagore 210/100 000 mu mwaka wa 2013 na 2014.
Comments
Post a Comment