Intego ni ugutsinda APR FC! Akanyamuneza ni kose ku bakinnyi ba Muhazi United nyuma y'uko bahembwe ibirarane by'umushahara
Ikipe ya Muhazi United yahembye abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara y’amezi abiri, abakinnyi, abatoza n’abayobozi bahiga gutsinda APR FC bafitanye umukino ku Cyumweru.
Iyi kipe imaze iminsi igaruye abakinnyi bavuye mu kiruhuko iri mu myitozo yitegura umukino ifitanye na APR FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.
Mbere yo gusubukura shampiyona ubuyobozi bwa Muhazi United bwabanje kwishyura abakinnyi bose ibirarane by’imishahara y’amezi abiri kuburyo byatumye abakinnyi bakora imyitozo bishimiye. Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, abakinnyi bayikoze bishimiye mu buryo bugaragara.
Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umwuka uri mu ikipe umeze neza kandi ko biteguye gushaka amanota atatu byakwanga bakanganya nibura bakareba ko bakomeza guhatanira imyanya myiza.
Comments
Post a Comment