Skip to main content

Icyo ubushakashatsi buvuga ku rusaku ruterwa n'abari mu gikorwa cyo gutera akabariro



Ushobora kuba warumvise abibaza ku gasaku kavuzwa na bamwe iyo bari mu mibonano mpuzabitsina niba hari icyo kongera mu migendekerere myiza yayo, cyangwa nawe ukaba warabyibajije ntubone igisubizo.


7 Sur 7 iherutse gutangaza ko inzobere muri Siyansi ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina akaba n’inzobere mu mibanire myiza ya muntu, Chloé De Bie, avuga ko kuba umuntu yasakuza ari gukora imibonano mpuzabitsina bifite ibisobanuro bitandukanye kandi byose bitanga amakuru.


Anavuga ko gusakuza muri icyo gikorwa bishobora kuba ikimenyetso cy’uko uyikora ayishimiye, abigereranya nuko iyo umuntu ari kumva umuziki akunda nta kindi akora uretse kuririmba.


Ati ‘‘Iyo watwawe n’umuziki, hari ubwo nta kindi ukora usibye kugendera muri iyo njyana ukaririmba. Ubikora utabizi, ndetse kugenzura ayo marangamutima ntibishoboka.”


Chloé De Bie kandi avuga ko ako gasaku kagira umusaruro mwiza mu mibanire y’abakora imibonano mpuzabitsina nk’iyo bashakanye, kuko nk’umugore ukavuza biha icyizere ko umugabo amunezeza muri icyo gikorwa.


De Bie anavuga ko hari ubwo umuntu yifashisha agasaku mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nk’intwaro yo kwihutisha ukugeza mugenzi we ku byishimo bya nyuma.


Inkuru ya 7 Sur 7 itanga urugero ku bushakashatsi bwakozwe mu 2011, bwagaragaje ko 66% by’abagore babukoreweho bavuze ko basakuza mu mibonano mpuzabitsina mu gufasha abagabo babo kugera ku byishimo bya nyuma, 84% bavuga ko basakuza kugira ngo bihe icyizere abagabo babo ko icyo gikorwa cyagenze neza.


Gusa inzobere muri siyansi ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina akaba n’inzobere mu mibanire myiza ya muntu, Chloé De Bie, yavuze ko kuba abantu bamwe badasakuza bari gukora imibonano mpuzabitsna bidasobanuye ko bo batishimira icyo gikorwa, ahubwo ko ari ibintu bisanzwe kandi bihindagurika mu bantu mu buryo butandukanye bitewe n’ibyo bakunda cyangwa uko bishima.


Gusa yanakomoje ku kuba gusakuza muri icyo gikorwa bishobora kuba n’ikimenyetso cy’uko umwe mu bari gukorana imibonano mpuzabitsina aba ari kubabara, bityo ko nyuma baba bakwiye no gusuzuma neza ayo marangamutima kugira ngo hatagira ubungamira mugenzi we.


Chloé De Bie abajijwe niba ubwiyongere bw’ako gasaku bufite ubundi busobanuro buruseho, yavuze ko nta bushakashatsi bwizewe burakorwa kuri iyo ngingo, ariko ko uko ukavuza akongera mu ijwi rirenga ari ko byoroha kuba byagira ubutumwa biha uwo bari kumwe muri icyo gikorwa, yaba ku kuba ukavuza yishimye cyane cyangwa se ari kubabara.


Gusa yongeyeho ko hari igihe uwo muri gukora imibonano mpuzabitsina ashobora kuvuza urusaku rwinshi bikakubangamira, ariko ko atari byiza kubimubwira ko yasakuzaga cyane kuko bishobora kwangiza ibyiyumviro bye ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, na cyane ko hari ubwo asakuza na we atabizi bitewe n’uko yiyumvaga muri icyo gikorwa.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

Super Manager wari umaze kuba iciro ry'imigani agiye kurongora ku myaka 40

Umujyanama w’abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze y’aho, yahamije ko mu minsi ya vuba agiye kurongora. Iyo bavuze bimwe mu byamamare bitari byakora ubukwe kandi imyaka yabo ibibemerera ndetse kandi nta kintu babuze, Super Manager na we yisangamo. Uyu musore wiyita amazina atagira ingano, ashinjwa kwanga gushaka umugore kandi nta kintu abuze haba mu bifatita (amafaranga) ndetse n’ibindi bisabwa. Nyuma yo kubona ko abantu bamumereye nabi, Super Manager yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka utarangira atari yakora ubukwe n’umukunzi we. Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager aruzuza imyaka 40 ku wa 1 Mata uyu mwaka kuko yavutse mu mwaka 1984, avukira i Dar es Salaam muri Tanzania. Abajijwe niba afite umukunzi, yavuze ko amufite kuko atabukorana n’igiti gusa avuga ko atamuzana mu buzima bw’imyidagaduro kuko umuryango we atajya awushyira hanze. Super Manager yavuze ko agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2024, aho avuga ko azabutura nyina nubw...

AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo kubera impamvu abakinnyi bavuga ko badashobora kuyihanganira

Ikipe ya AS Kigali igejeje ku munsi wa kane abakinnyi baranze gukora imyitozo mu gihe imikino ya shampiyona yo mu Rwanda irimbanyije. Abakinnyi ba AS Kigali barahiye ko badashobora kwitabira imyitozo mu gihe iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibafitiye ibirarane by'umushahara itarabaheemba.