Corneille Nangaa uyoboye ihuriro ARC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, yabwiye abaturage batuye Kiwanja muri Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru ko impinduramatwara ya M23 mu minsi mike izirukana ku butegetsi Tshisekedi.
Mu myenda ya gisirikare n’ubwanwa bw’umweru nk’uwa Fidel Castro,Nangaa yakiranwe urugwiro n’abatuye Kiwanja ari kumwe n’umuyobozi wa M23 n’abasirikare baganira n’abaturage.
Uyu muyobozi wa Alliance Fleuve Congo [AFC] yamaganye ko ubutunzi bwa Kivu butunga Kinshasa gusa, bikazana akaduruvayo gusa.
Yemeje ko umutekano muke muri RDC ari ingaruka mbi z’akarengane, ubukene no gucunga nabi umutungo.
Yavuze ko we n’abo bafatanyije nibayobora bazazana imishinga y’iterambere kugira ngo umutungo wa RDC ugirire abaturage akamaro.
Aganira n’abanyamakuru bo muri Kongo ndetse n’abo mu mahanga,Nangaa yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha icyenewabo, gushyira imbere amoko no gushyigikira ubujura.
Uyu mugabo yavuze ko Goma izafatwa vuba ariko atariyo ntego, gahunda ari ukubohoza RDC.
Hagati aho,amakuru aravuga ko M23 ubu igenzura uturere twa Cyitso na Nyange muri Masisi nyuma yo gutsinda FARDC n’abo bafatanyije.
M23 iri mu nkengero za Sake ndetse iragenzura imisozi yose y’ingenzi ku rugamba,bityo FARDC n’abo bafatanyije bagowe n’iibitero bya hato na hato bagabye ku munsi w’ejo.
FARDC yashatse kwigizayo M23 no kufungura umuhanda wa Minova - Sake - Goma gusa byarananiranye.
Comments
Post a Comment