Skip to main content

Byabaye ngombwa ko hitwabazwa Polisi ubwo umufana yishimiraga intsinzi ya Rayon Sports akinjira mu kibuga



Umufana yaciye mu rihumye abari bashinzwe umutekano kuri sitade Huye yinjira mu kibuga hagati ubwo hari hari kuba umukino wa Rayon Sports na Mukura VS.


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 nibwo hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, aho Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports i Huye.


Uyu mukino warangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe wagaragayemo agashya aho umufana yaje kwinjira mu kibuga umukino uri kuba.


Ubundi ni gake biba ko umufana yinjira mu kibuga hagati mu mukino, muri Shampiyona y’u Rwanda.


Ku munota wa 15 w’uyu mukino, umufana yacunze Rayon Sports igiye gutera koruneri, ajya mu kibuga kurinda agera hagati nta muntu uramuhagarika.



Yageze mu kibuga asuhuza Bugingo Hakim mbere y’uko asohorwa n’abashinzwe umutekano batabariye hafi.


Ubwo yashakaga kujya gusuhuza abandi bakinnyi, yahise afatwa n’inzego z’umutekano zimusohora mu kibuga maze umukino wari uhagazeho gato ubona gukomeza.


Ibi ntibyari bikunze kubaho muri shampiyona y’u Rwanda aho byari bimenyerewe cyane i Burayi.


Uyu mukino wari uw’ishiraniro warangiye Rayon Sports icyuye amanota atatu imbumbe nyuma y’igitego cya Ngendahimana Eric.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib...

Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba APR WFC yihereranye Forever WFC ikayitwara igikombe [AMAFOTO]

APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe. Ni umukino ikipe y’ingabo yagiye gukina ihabwa amahirwe, aho bitayisabye iminota myinshi ngo igaragaze ko iri buze gushimisha abakunzi bayo bari bagerageje kuza ku bwinshi cyane ko kwinjira kuri uyu mukino bitasabaga byinshi. Ibitego bitatu byose iyi kipe yabonye yabitsindiwe na rutahizamu wayo, Ukwishaka Zawadi, icya mbere ku munota wa 18 ubwo yasubizagamo umupira wari urutswe n’umunyezamu, icya kabiri ku munota wa 25 w’umukino ndetse n’icya gatatu ku munota wa 47 w’umukino. Uyu rutahizamu wuzuzaga ibitego 29 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatumye ikipe ya APR FC yegukana igikombe idatakaje umukino n’umwe, aho yanganyije umukino umwe wonyine mu matsinda indi ikayitsinda.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

Super Manager wari umaze kuba iciro ry'imigani agiye kurongora ku myaka 40

Umujyanama w’abakinnyi, Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze y’aho, yahamije ko mu minsi ya vuba agiye kurongora. Iyo bavuze bimwe mu byamamare bitari byakora ubukwe kandi imyaka yabo ibibemerera ndetse kandi nta kintu babuze, Super Manager na we yisangamo. Uyu musore wiyita amazina atagira ingano, ashinjwa kwanga gushaka umugore kandi nta kintu abuze haba mu bifatita (amafaranga) ndetse n’ibindi bisabwa. Nyuma yo kubona ko abantu bamumereye nabi, Super Manager yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka utarangira atari yakora ubukwe n’umukunzi we. Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager aruzuza imyaka 40 ku wa 1 Mata uyu mwaka kuko yavutse mu mwaka 1984, avukira i Dar es Salaam muri Tanzania. Abajijwe niba afite umukunzi, yavuze ko amufite kuko atabukorana n’igiti gusa avuga ko atamuzana mu buzima bw’imyidagaduro kuko umuryango we atajya awushyira hanze. Super Manager yavuze ko agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2024, aho avuga ko azabutura nyina nubw...

AS Kigali yujuje umunsi wa kane idakora imyitozo kubera impamvu abakinnyi bavuga ko badashobora kuyihanganira

Ikipe ya AS Kigali igejeje ku munsi wa kane abakinnyi baranze gukora imyitozo mu gihe imikino ya shampiyona yo mu Rwanda irimbanyije. Abakinnyi ba AS Kigali barahiye ko badashobora kwitabira imyitozo mu gihe iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali ibafitiye ibirarane by'umushahara itarabaheemba.