Skip to main content

Abashoye akayabo muri STT bararira ayo kwarika nyuma Y'UKO ifunzwe



Nyuma yuko hirya no hino mu Rwanda hakwirakwiye amakuru ya sosiyete yitwa STT bivugwa ko icuruza amafaranga inzego zitandukanye zirimo Banki Nkuru y’Igihugu zayihagurukiye ndetse amakuru aravuga ko yamaze gufungwa.


Ni nyuma yaho Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yabeshyuje amakuru avuga ko yasabye abashinze ikigo Super Free to Trade Ltd (STT) kwishyura miliyoni 10$ kugira ngo cyemerwe mu Rwanda, ivuga ko ayo makuru atari yo ndetse ko inzego zinyuranye zinjiye mu kibazo cy’ubucuruzi bw’amafaranga bukorwa n’iyi sosiyete.


Hashize iminsi BNR iburira abantu ko bakwiriye kwirinda kujya mu bucuruzi bw’amafaranga bukorwa na STT, ivuga ko icyo kigo kitemewe kandi ko abazabujyamo bazahomba.


Abashaka gutangira gukoresha STT basabwa kugira amafaranga runaka bishyura, noneho buri kwezi bakazajya bahabwa inyungu runaka bitewe n’ayo bashyizemo n’umubare w’abantu binjijemo.


Nyuma y’umuburo wa BNR, ku mugoroba wo ku wa Kane, byatangiye kuvugwa ko ikoranabuhanga ryakoreshwaga na STT ryahagaze ndetse ko abayishinze basabwe kwishyura miliyoni 10$ kugira ngo bemererwe gukora.


Kuva iryo koranabuhanga ryahagarara, nta muntu wemerewe kubikuza cyangwa se kurishyiraho amafaranga.


Itangazo BNR yashyize hanze rigira riti “Banki Nkuru y’u Rwanda irasaba buri wese kwirinda aya makuru kuko ari ibihuha kandi inzego zibishinzwe zirimo gukurikirana iki kibazo cya STT.”


BNR isobanura ko nta mategeko ahari agenga ubu bucuruzi bw’amafaranga, binavuze ko ntaho yahera isaba abantu kwishyura umubare runaka kugira ngo bemererwe gukora.


Guverineri wa BNR ubwo yavugaga kuri iyi STT yagize ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT. Kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.”


Ubucuruzi bw’amafaranga nk’ubu bwa Pyramid bumaze kumenyekana cyane mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye, inzego zibishinzwe zirimo n’iz’ubutabera zagiye zifunga ndetse zigahagarika ibigo bibukora.


Abagiye bashora abantu muri ibi bikorwa, bagiye bashinjwa ibyaha birimo nk’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Umuhanzi Ish Kevin na Producer Olivier mu basangiraga ibyibano n'abasore bashikuzaga abantu amatelefone

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore batandatu bibaga abaturage n’amaduka (Supermarket) bakanashikuza abahisi n’abagenzi telefone mu nzira zitandukanye babaga banyuzemo. Ahagana Saa Sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru iri tsinda ry’aba basore uko ari batandatu ibashinja ko bibaga abaturage. RIB yavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda ryabo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa. RIB ivuga ko aba basore banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga muri supermarket bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye. Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bib

RURA yamuritse ibiciro bushya by'ingendo mu Rwanda

  Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko yakiyeho nkunganire yajyaga itangwa kugira ngo umugenzi agende ku giciro gito. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, nibwo Guverinoma yatangaje ko iyo nkunganire iri hagati ya 40% na 5) ikuweho, bivuze ko umugenzi ari we uzajya yiyishyurira igiciro cyose cy’urugendo. Ibiciro bishya RURA yashyize hanze biri hejuru ugereranyije n’ibyo umugenzi yari asanzwe yiyishyurira, aho nko kuva mu mujyi wa rwagati ugera i Nyamirambo ahazwi nko Kuryanyuma, igiciro gishya ari 243 Frw, mu gihe kuva mu mujyi rwagati ugera Kuryanyuma uciye Nyabugogo, igiciro gishya ari 307. Kuva Nyabugogo ugana mu mujyi rwagati, igiciro cyabaye 205 Frw, kuva Kimironko ugana mu mujyi rwagati igiciro cyabaye 355 Frw, mu mujyi rwagati ugana Kacyiru ni 371 Frw, kuva mu mujyi ujya i Kinyinya ni 402 Frw naho kuva i Kabuga ujya Kimironko ni 420 Frw. Kuva mu mujyi rwagati ugana i B

Hasohotse itangazo rigaragaza uko abanyeshuri biga baba mu bigo bazasubira ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA cyatangaje ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazasubirayo mu gihembwe cya gatatu. Abanyeshuri bazatangira gusubira kwishuri guhera tariki 15 Mata 2024 azaba arı kuwa mbere.

Dore ibyo kurya umugore cyangwa umukobwa wese yarya bikamufasha gukuza amabuno n'amabere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko burya amabere y’umuntu uwo ariwe wese aba atangana. Bwagaragaje ko ibere ry’ibumoso ariryo rinini kurenza iry’iburyo. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje indyo zitandukanye ushobora kurya kenshi zikaba zagufasha kongera amabere. Amata  : Amabere yawe yose agizwe n’ibinure kandi kurya ibikomoka ku mata bikungahaye ku binure bishobora kongera ubunini bw’amabere yawe. Ipapayi:  ipapayi nayo yagufasha kuko ikungahaye ku ntunga mubiri zifasha umubiri kurambuka. Imbuto z’ibihaza (Imbuto z’amadegede) :  izi zo uraziswa ukajya uminjira ifu yazo mu biryo buri munsi. Soya :  soya nazo zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri mu gukuza ibice byawo. Si ibyo gusa kuko zo zigufasha no kwirinda kuba warwara kanseri yo mu mabere.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gucana inyuma kw'abashakanye byongera urukundo

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 1400 biyemereye ko baciye inyuma abo bashakanye,bwerekana ko abangana na 72% bavuze ko umubano wabo n’abagabo babo cyangwa abagore babo “wateye imbere cyane” kuva batangira gucana inyuma. Abagera kuri 52% bavuze ko ubuzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye bwabaye bwiza kuva batangira kubaca inyuma. Bamwe bavuze ko aho gukorana imibonano rimwe gusa cyangwa kabiri-mu kwezi na mugenzi wabo, basigaye babikora inshuro esheshatu mu kwezi, inshuro eshatu kuruta uko byari bisanzwe. Muri icyo gihe kandi ngo basambana n’amahabara yabo byibuze inshuro esheshatu mu kwezi. Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rw’abakundana rwitwa illicitencounters.com bwerekanye ko 9/10 mu babajijwe bemeye ko baryamana nabo bahakanye nyuma yo kubaca inyuma. Babajijwe niba umubano wabo warakomeje kuba “mwiza” kuva batangira gucana inyuma, 72% bavuze ko “wiyongereye cyane”, 2% bavuze ko byarushijeho kuba bibi naho 26% bavuga ko nta mpinduka zigaragara zabaye. Babajijwe ni