Skip to main content

Runda Vision WFC yabonye umufatanyabikorwa mushya

 

Ku wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023, ni bwo habaye umuhango wo gutanga imyenda yatanzwe n’ikipe ya Andersbergs IBK ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore mu gihugu cya Suède.

Uyu mufatanyabikorwa wa Runda Vision Women Football Center, yabonetse biciye ku bakinnyi babiri batuye muri iki gihugu, Mukunzi na Mubumbyi Bernabé. Aba bakinnyi bombi bateye intambwe begera iyi kipe bayisaba imikoranire na Runda Vision WFC.


Ikipe ya Andersbergs IBK izajya itanga ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho byigashishwa mu myitozo, gusa ku ikubitiro bohererejwe imyenda.

Ikindi cyiciro cy’ibikoresho, biteganyijwe kizagera mu Rwanda muri Nzeri kizanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo muri Suède ndetse ikanasura ibikorwa bya Runda Vision Women Football Center.

Umuyobozi wa Tekiniki akaba n’umutoza muri iyi kipe, Kayitesi Égidie wahoze atoza AS Kigali WFC, yashimiye Mukunzi Yannick na Mubumbyi Bernabé babaye ikiraro cyo kubona uyu mufatanyabikorwa.

Ati “Turashimira bariya bakinnyi kuba baragize ibitekerezo cyiza cyo kudushakira umufatanyabikorwa. Icyiciro cya Mbere ni iki mwabonye. Bazanye imyenda 36 ariko muri Nzeri bazazana indi kuko batwemereye imyenda 150.”

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari uko bagize umutima wo gutekereza ku mwana w’Umunyarwandakazi ushobora gukina umupira, ariko udafite ibikoresho.

Ati “Turishimira ubumuntu bwa Yannick na Mubumbyi, ndetse n’ikipe ya Andersbergs IBK.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko iyi kipe ikomeje kuzamura urwego rw’aba bana kuko hari n’abo yatanze mu makipe akina mu Cyiciro n’icya Kabiri muri shampiyona y’abagore. Ibi byose biri mu byo bishimira.

Kayitesi yavuze ko mu mwaka w’imikino 2024/2025, Runda Vision Women Football Center izakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore.

Igitekerezo cyo gushinga iyi kipe, cyavuye ku batoza batoreza ku bibuga bitandukanye byo mu Karere ka Kamonyi, bafata icyemezo cyo guhuza imbaraga bagashinga ikipe y’abana b’abakobwa ariko badaheje n’abahungu mu rwego rwo kubafasha gusubira mu ishuri ku bari bararivuyemo.

Comments

INKURU ZIKUNZWE

Sobanukirwa akamaro ko kurya igisheke n'uko cyagufasha mu gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri. Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa. Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese. Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc. Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke. Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwim...

Umuhanzi Chris Brown yashimiwe agaciro aha abahanzi bo muri Afurika

  Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara ku izina rya Ayra Starr akoresha mu muziki, akaba umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika, yashimye uburyo Chris Brown aha agaciro abahanzi bo muri Afurika. Ayra Starr yatangaje ibi nyuma y’uko, Christopher Maurice Brown, umunyamerika w’icyamamare muri RnB, atangaje ko uyu mukobwa ukomoka muri Nigeria azaba ari mu itsinda ry’abahanzi bazamufasha mu bitaramo bigamije kumenyekanisha alubumu ye nshya “11:11” aherutse gushyira hanze. Ibi bitaramo bizazenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bizatangira ku ya 5 Kamena uyu mwaka, bikazahera I Detroit, muri leta ya Michigan, kuri Little Caesars Arena. Azafatanya kandi n’umuhanzikazi Muni Long nawe uri mu bakunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Made for Me”. Mu kiganiro, Ayra Starr wamamaye mu ndirimbo “Rush” aherutse kugirana na Kiss FM mu Bwongereza, yavuze ko yatunguwe no kumva azaba ari mu bahanzi bazashyigikira Chris Brown mu bitaramo byo kumurikira abakunzi be alu...

Dore impamvu amapera adakwiriye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi ndetse byaba ngombwa ukarya n'amababi yayo

Burya amapera ni meza ku buzima bw’umuntu ndetse afite akamaro gakomeye by’umwihariko iyo uyariye hamwe n’amababi yayo.Ni antioxidant kandi ikungahaye kuri vitamin C ,fibre potasiyumu ,nibindi.Izi mbuto kandi ziboneka ku masoko menshi ndetse ntanubwo zihenze. 1. Afasha kugabanya urugero rw’isukari mu mubiri: Benshi ntibazi ibi ariko niko biri.Amapera n’amababi yayo bigabanya urugero rw’isukari ukurikije ibyo abashakashatsi bagaragaje. Ibi ni inkuru nziza kubafite indwara ziterwa no kugira isukari mu maraso. 2. Afasha mu kubungabunga ubuzima by’umutima: Antioxidants iboneka mu mapera nkuko ubushakashatsi bubivuga ifasha kurinda umutima wawe radicals zishobora gutuma udakora neza. 3. Afasha kugabanya ibiro: Amapera agira karori(calories )nkeya ku bw’iyo mpamvu rero afasha mu kurwanya umubyibuho ukabije ndetse no kwiyongera ku ibiro dore ko anafite vitamine n’imyunyu ngugu myinshi. 4. Afasha mu igogora Amapera n’amababi yayo afasha mu nzira yo gushya ibiryo nk’uko ubushakashatsi bubivuga ...

Nyagatare: Guverineri yasobanuye iby'abana 760 bajyanywe kwa muganga igitaraganya banyweye amata

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata atari atetse yanywewe n’abana ku ishuri ariyo ntandaro yatumye abagera kuri 769 bajyanwa kwivuza, avuga ko kuri ubu bagera ku munani aribo bakiri kwa muganga mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo kuribwa munda, gucibwamo no kugira umuriro mwinshi. Ni ikibazo cyatumye abana 769 bajya kwivuza ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, ariko kugeza ubu abana umunani nibo bari mu bitaro mu gihe abandi bose bagiye bahabwa imiti bagataha. Guverineri Rubingisa yabwiye IGIHE ko iki kibazo kikigaragara inzego z’ibanze, iz’umutekano n’ibitaro bahise baterana kugira ngo barebe ikibazo cyabaye bafata ibipimo by’ibanze babijyana kubipimisha muri laboratwari y’Igihugu. Ati “ Hafashwe ibipimo bitandukanye yaba ibifatwa ku bana n...

Ikipe ya Real Madrid igiye kugura umukinnyi ngenderwaho ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri Liverpool

Ikipe ya Real Madrid ikomeje gukurikiranira hafi myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool kugira ngo imugure mu mpeshyi. Amasezerano ya Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira muri Kamena 2025 kandi Real Madrid n’imwe mu makipe menshi akomeye i burayi ari gukurikirana uyu mukinnyi w’umuhanga. Kugeza ubu nta biganiro biri gukorwa ku masezerano mashya hagati ya Trent n’uyu mukinnyi cyane ko iyi kipe itarabona undi mutoza uzasimbura Jurgen Klopp uzagenda muri Kamena. Muri Liverpool bari muri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu ikipe bishobora gutuma amakipe akomeye mu Burayi abona amahirwe yo gusinyisha Trent muri iyi mpeshyi. Alexander-Arnold akina imyanya myinshi mu makipe byongera agaciro ke. Liverpool ntabwo yigeze igaragaza ko ishaka kugurisha uyu mukinnyi mu mpeshyi, nubwo itaravugana ku masezerano mashya n’uyu mukinnyi umaze kuyikinira imikino irenga 300. Real Madrid iri mu makipe akomeye akomeje gukurikiranira hafi Trent ndetse ishobora kumubuza kongera amasezerano.