Skip to main content

Posts

Showing posts from August, 2024

Umuraperikazi Cardi B yongeye kwaka umugabo we gatanya

Umuraperikazi w’icyamamare, Cardi B, nyuma yaho yigeze kwaka gatanya umugabo we Offset mu 2020 bakayisubika, ubu yongeye kuyimwaka. Belcalis Almanzar umuraperikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo uzwi cyane nka Cardi B mu muziki, yongeye kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro nyuma yaho yatse gatanya umugabo we Offset wamamaye mu itsinda rya Migos. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ na PageSix byabitangaje, kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo yagejeje ubusabe bwa gatanya n’umugabo we aho yavuze ko mu byo atakibasha kwihanganira harimo kuba amuca inyuma bihoraho. Cardi B kandi yasabye ko ari we wahabwa uburenganzira busesuye ku bana babiri babyaranye (Primary custody). Iyi ibaye inshuro ya kabiri Cardi B yatse gatanya dore ko mu 2020 yayatse nyuma bakiyunga bagakomezanya.