Ku wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023, ni bwo habaye umuhango wo gutanga imyenda yatanzwe n’ikipe ya Andersbergs IBK ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore mu gihugu cya Suède. Uyu mufatanyabikorwa wa Runda Vision Women Football Center, yabonetse biciye ku bakinnyi babiri batuye muri iki gihugu, Mukunzi na Mubumbyi Bernabé. Aba bakinnyi bombi bateye intambwe begera iyi kipe bayisaba imikoranire na Runda Vision WFC. Ikipe ya Andersbergs IBK izajya itanga ibikoresho bitandukanye birimo imyenda, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho byigashishwa mu myitozo, gusa ku ikubitiro bohererejwe imyenda. Ikindi cyiciro cy’ibikoresho, biteganyijwe kizagera mu Rwanda muri Nzeri kizanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo muri Suède ndetse ikanasura ibikorwa bya Runda Vision Women Football Center. Umuyobozi wa Tekiniki akaba n’umutoza muri iyi kipe, Kayitesi Égidie wahoze atoza AS Kigali WFC, yashimiye Mukunzi Yannick na Mubumbyi Bernabé babaye ikiraro cyo kubona uyu mufatanyabikorwa. At...