Skip to main content

Posts

Showing posts from June, 2024

Ngizi indwara zigutegereje niba utinda kujya kwihagarika

Mu buzima tubayemo hari igihe umuntu agira akazi kenshi bigatuma wiganyiriza kujya kwihagarika utarakarangiza ariko burya si byiza kuko bifite ingaruka mbi. Dore zimwe mu ndwara ziterwa no kugumana inkari igihe kirekire: 1. Uburwayi bwa ‘cystite’ Mu kudahita unyara mu gihe uruhago rwabigusabye, bituma udukoko (bactéries) ziba ziri mu nkari ziyongera, zigatera icyo twakwita ikibazo cyangwa se uburwayi bwitwa cystite. Ubu burwayi burangwa no gushaka kunyara inshuro nyinshi ndetse n’uburibwe mu gihe umuntu anyara. 2. Ibibazo by’impyiko Iyo uburwayi bwa cystite budahise bwitabwaho ngo buvurwe, udukoko twavuze haruguru, turazamuka tunyuze mu miyoboro y’inkari tukagera mu mpyiko, tugatera ubundi burwayi bwitwa ‘pyélonéphrite’. Pyélonéphrite butera ibibazo byinshi birimo kugira umuriro, umunaniro, kuribwa mu nda, ndetse n’ibibazo mu gihe cyo kunyara. Iyo ubu burwayi nabwo butitaweho hakiri kare, butera ikindi kibazo bita péri-rénal cyangwa septicemie. Péri-rénal ikunda kuranga cyane abagore b